-
2 Samweli 9:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Dawidi aravuga ati: “Ese haba hari uwo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka kubera Yonatani?”+
-
-
2 Samweli 9:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami aramubaza ati: “Ese haba hari umuntu n’umwe wo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka nk’uko Imana ibidusaba?” Siba asubiza umwami ati: “Hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+
-
-
2 Samweli 9:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Mefibosheti umuhungu wa Yonatani, umuhungu wa Sawuli, ageze imbere ya Dawidi ahita apfukama akoza umutwe hasi. Dawidi aramuhamagara ati: “Mefiboshe!” Aritaba ati: “Karame mwami!” 7 Dawidi aramubwira ati: “Witinya, kuko nzakugirira neza+ mbikoreye papa wawe Yonatani. Nzagusubiza imirima yose ya sogokuru wawe Sawuli kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”*+
-