21Dawidi agera i Nobu+ kwa Ahimeleki wari umutambyi, maze Ahimeleki aza kumwakira afite ubwoba, aramubaza ati: “Byagenze bite ko uri wenyine nta muntu muri kumwe?”+
7 Uwo munsi hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari wagize impamvu ituma aguma imbere ya Yehova i Nobu. Yitwaga Dowegi+ w’Umwedomu,+ akaba yari umukuru w’abashumba ba Sawuli.