26 Hanyuma Umwami Salomo abwira umutambyi Abiyatari+ ati: “Jya mu masambu yawe muri Anatoti!+ Wagombaga gupfa, ariko sindi bukwice uyu munsi kuko wahekaga Isanduku ya Yehova Umwami w’Ikirenga igihe wari kumwe na papa wanjye Dawidi+ kandi ukaba warababaranye na we mu mibabaro ye yose.”+