-
1 Samweli 2:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 akakijomba mu ikarayi cyangwa mu nkono y’imikondo ibiri, cyangwa mu isafuriya cyangwa mu nkono y’umukondo umwe. Icyo igikanya cyazamuraga cyose ni cyo umutambyi yatwaraga kikaba icye. Ibyo ni byo bakoreraga Abisirayeli bose bazaga i Shilo. 15 Na mbere y’uko umuntu utamba igitambo atwika ibinure,+ umugaragu w’umutambyi yarazaga akamubwira ati: “Ha umutambyi inyama zo kotsa; ntumuhe izitetse arashaka imbisi gusa.” 16 Iyo umuntu utamba igitambo yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike ibinure+ maze ufate izo ushaka,”* yaravugaga ati: “Oya, zimpe nonaha, niwanga ndazitwara ku ngufu!”
-