-
1 Samweli 25:14-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hagati aho, umwe mu bagaragu ba Nabali aza kubwira Abigayili umugore wa Nabali ati: “Dawidi yohereje abantu bavuye mu butayu ngo bifurize amahoro databuja, ariko arabatuka.+ 15 Abo bantu batugiriye neza cyane, nta kintu kibi bigeze badukorera kandi nta kintu cyacu cyabuze igihe cyose twamaranye na bo aho twaragiraga.+ 16 Igihe cyose twamaranye na bo turagiye amatungo, batubereye nk’urukuta rwo kuturinda ku manywa na nijoro.
-