14 Nuko Dawidi yohereza abantu kuri Ishibosheti+ umuhungu wa Sawuli, ngo bamubwire bati: “Nsubiza umugore wanjye Mikali, uwo nakoye ibyo nakebye ku Bafilisitiya 100.”+ 15 Ishibosheti yohereza abantu, bajya kumukura ku mugabo we Palutiyeli,+ umuhungu wa Layishi.