14 Dawidi akomeza kuba mu butayu, ahantu hagerwa bigoranye, mu karere k’imisozi miremire yo mu butayu bwa Zifu.+ Sawuli akomeza kumushakisha,+ ariko Yehova ntiyemera ko amufata.
19 Nyuma yaho abaturage b’i Zifu bajya kureba Sawuli i Gibeya,+ baramubwira bati: “Dawidi yihishe i Horeshi+ hafi y’iwacu,+ ahantu hagerwa bigoranye. Ari ku musozi wa Hakila+ uri mu majyepfo* ya Yeshimoni.*+