30Ku munsi wa gatatu, igihe Dawidi n’ingabo ze bari mu nzira basubira i Sikulagi,+ Abamaleki+ bagabye igitero mu majyepfo* n’i Sikulagi, batera Sikulagi kandi barayitwika.
12Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi+ igihe atashoboraga kujya aho ashaka bitewe no kwihisha Sawuli+ umuhungu wa Kishi. Bari abasirikare b’abanyambaraga bamufashaga mu ntambara.+
20 Igihe yajyaga i Sikulagi,+ aba ni bo bo mu muryango wa Manase batorotse bakamusanga: Aduna, Yozabadi, Yediyayeli, Mikayeli, Yozabadi, Elihu na Siletayi, bose bayoboraga abantu igihumbi igihumbi bo mu muryango wa Manase.+