-
Intangiriro 36:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Timuna yari undi mugore wa Elifazi umuhungu wa Esawu. Nyuma y’igihe Elifazi yabyaranye na Timuna umuhungu witwa Amaleki.+ Abo ni bo buzukuru ba Ada umugore wa Esawu.
-
-
Kuva 17:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova abwira Mose ati: “Ibyo ubyandike mu gitabo bizabe urwibutso kandi ubwire Yosuwa uti: ‘nzatsemba Abamaleki kandi ntibazongera kwibukwa ukundi munsi y’ijuru.’”+
-
-
1 Samweli 15:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Yehova nyiri ingabo yavuze ati: ‘Ngomba guhanira Abamaleki ibyo bakoreye Abisirayeli, igihe babarwanyaga bari mu nzira bavuye muri Egiputa.+
-