23 Kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji no gusenga ibigirwamana.* Kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse,+ na we ntashaka ko ukomeza kuba umwami.”+
3 Icyo gihe Samweli yari yarapfuye. Abisirayeli bose bari baramuririye maze bamushyingura mu mujyi we i Rama+ kandi Sawuli yari yaraciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu.+