-
1 Samweli 2:31-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Mu gihe kizaza nzatuma wowe n’abo mu muryango wa sogokuruza wawe mudakomeza kugira imbaraga* ku buryo mu muryango wawe nta muntu uzabaho igihe kirekire kugeza ashaje.+ 32 Igihe Abisirayeli bazaba bamerewe neza,+ uzabona umwanzi mu nzu yanjye kandi nta musaza uzongera kuboneka mu muryango wawe. 33 Hari umuntu wo mu muryango wawe uzakomeza gukorera ku gicaniro cyanjye. Azatuma amaso yawe atongera kureba kandi atume ugira agahinda, ariko abantu benshi bo mu muryango wawe bazicwa n’inkota.+ 34 Dore ikizagera ku bahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi, kikakubera ikimenyetso: Bombi bazapfira umunsi umwe.+
-