-
1 Samweli 27:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nta mugabo cyangwa umugore Dawidi yarokoraga ngo amujyane i Gati, kugira ngo yirinde ko yagerayo akavuga ibyabaye agira ati: “Dawidi yakoze ibi n’ibi.” (Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya.) 12 Akishi yemeraga ibyo Dawidi amubwiye, akibwira ati: “Ubu bene wabo b’Abisirayeli baramwanze; azakomeza ambere umugaragu igihe cyose.”
-