-
1 Samweli 11:9-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Babwira za ntumwa zari zoherejwe bati: “Mugende mubwire abantu b’i Yabeshi y’i Gileyadi muti: ‘ejo ku manywa muzatabarwa.’” Izo ntumwa ziragenda zibibwira abantu b’i Yabeshi, barishima cyane. 10 Abantu b’i Yabeshi batuma ku Bamoni bati: “Ejo tuzishyira mu maboko yanyu mudukoreshe icyo mushaka.”+
11 Ku munsi ukurikiyeho, Sawuli ashyira abantu mu matsinda atatu, binjira mu nkambi butaracya,* bica Abamoni+ kugeza mu ma saa sita.* Harokotse abantu bake cyane, barabatatanya umwe aca ukwe undi ukwe.
-