-
2 Samweli 1:13-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Dawidi abaza wa musore wari wamubwiye iyo nkuru ati: “Iwanyu ni he?” Na we aramusubiza ati: “Papa ni Umwamaleki wimukiye muri Isirayeli.” 14 Dawidi aramubaza ati: “Watinyutse ute kuzamura ukuboko kwawe ukica uwo Yehova yasutseho amavuta?”+ 15 Dawidi ahita ahamagara umwe mu basore be, aramubwira ati: “Mufate umwice!” Uwo musore ahita amwica.+
-