-
1 Ibyo ku Ngoma 11:4-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nyuma yaho Dawidi n’Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu, ni ukuvuga i Yebusi,+ aho Abayebusi+ bari batuye. 5 Abaturage b’i Yebusi batuka Dawidi bati: “Ntuzinjira hano.”+ Ariko Dawidi afata umujyi wa Siyoni, wari ukikijwe n’inkuta zikomeye,+ ubu* witwa Umujyi wa Dawidi.+ 6 Dawidi aravuga ati: “Umuntu wese uri butange abandi kwica Abayebusi, azaba umugaba w’ingabo.” Yowabu+ umuhungu wa Seruya abanziriza abandi gutera, aba ari we uba umugaba w’ingabo.
-