1 Abami 9:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Umwami Salomo yahamagaje abantu bakoraga imirimo y’agahato+ kugira ngo bubake inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami, Milo,*+ urukuta rw’i Yerusalemu, Hasori,+ Megido+ na Gezeri.+ 1 Abami 9:24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 24 Umukobwa wa Farawo+ yavuye mu Mujyi wa Dawidi+ yimukira mu nzu ye Salomo yari yaramwubakiye. Nyuma yaho ni bwo Salomo yubatse Milo.*+ 1 Abami 11:27 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 27 Iki ni cyo cyatumye Yerobowamu yigomeka ku mwami: Salomo yari yarubatse Milo*+ kandi yari yarafunze ahantu papa we Dawidi yari yarasize atubatse, igihe yubakaga urukuta rw’umujyi.+ 2 Ibyo ku Ngoma 32:5 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 Nanone yiyemeje kongera kubaka ahantu hose hari harasenyutse mu rukuta, arwubakaho iminara, yubaka n’urundi rukuta inyuma yarwo. Yongeye kubaka Milo*+ yo mu Mujyi wa Dawidi, akora intwaro nyinshi n’ingabo.
15 Umwami Salomo yahamagaje abantu bakoraga imirimo y’agahato+ kugira ngo bubake inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami, Milo,*+ urukuta rw’i Yerusalemu, Hasori,+ Megido+ na Gezeri.+
24 Umukobwa wa Farawo+ yavuye mu Mujyi wa Dawidi+ yimukira mu nzu ye Salomo yari yaramwubakiye. Nyuma yaho ni bwo Salomo yubatse Milo.*+
27 Iki ni cyo cyatumye Yerobowamu yigomeka ku mwami: Salomo yari yarubatse Milo*+ kandi yari yarafunze ahantu papa we Dawidi yari yarasize atubatse, igihe yubakaga urukuta rw’umujyi.+
5 Nanone yiyemeje kongera kubaka ahantu hose hari harasenyutse mu rukuta, arwubakaho iminara, yubaka n’urundi rukuta inyuma yarwo. Yongeye kubaka Milo*+ yo mu Mujyi wa Dawidi, akora intwaro nyinshi n’ingabo.