-
1 Ibyo ku Ngoma 14:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Dawidi abaza Imana ati: “Ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Uratuma mbatsinda?” Yehova aramusubiza ati: “Zamuka, nkwijeje ko ndi butume ubatsinda.”+ 11 Nuko Dawidi arazamuka ajya i Bayali-perasimu+ abicirayo. Arangije aravuga ati: “Imana y’ukuri yangiye imbere imeze nk’amazi menshi atemba, yica abanzi banjye.” Ni yo mpamvu aho hantu bahise Bayali-perasimu. 12 Abafilisitiya bahata imana zabo, Dawidi amaze gutanga itegeko barazitwika.+
-