-
Yosuwa 15:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Uwo mupaka warazamukaga ukagera mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ ku musozi umujyi w’Abayebusi+ wari wubatseho mu majyepfo, ni ukuvuga Yerusalemu.+ Wazamukaga hejuru ku musozi uteganye n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu mu burengerazuba. Uwo musozi wari uherereye aho Ikibaya cya Refayimu kirangirira mu majyaruguru.
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 14:13-17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nyuma yaho Abafilisitiya bongera kugaba igitero muri cya kibaya.+ 14 Dawidi yongera kubaza Imana icyo yakora, ariko Imana y’ukuri iramubwira iti: “Ntuzamuke ngo ubatere ubaturutse imbere, ahubwo ubatere ubaturutse inyuma ahateganye n’ibihuru.*+ 15 Niwumva urusaku rw’abasirikare bagenda hejuru y’ibihuru, uhite ubatera kuko Imana y’ukuri iri bube ikugiye imbere, iteye ingabo z’Abafilisitiya.”+ 16 Nuko Dawidi abikora nk’uko Imana y’ukuri yabimutegetse,+ bica ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukagera i Gezeri.+ 17 Dawidi amenyekana mu bihugu byose kandi Yehova atuma ibihugu byose bimutinya.+
-