-
1 Ibyo ku Ngoma 15:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Dawidi yari yambaye ikanzu itagira amaboko iboshye mu budodo bwiza. Abalewi bose bari bahetse Isanduku, abaririmbyi na Kenaniya wari uyoboye icyo gikorwa cyo gutwara Isanduku, ayoboye n’abaririmbyi na bo bari bambaye batyo, uretse ko Dawidi we yari yarengejeho efodi*+ iboshye mu budodo bwiza cyane. 28 Nuko Abisirayeli bose bazana isanduku y’isezerano rya Yehova baririmba cyane bishimye,+ bavuza ihembe, impanda*+ n’ibyuma bifite ijwi ryirangira kandi bacuranga mu ijwi rinini ibikoresho by’umuziki bifite imirya n’inanga.+
-