-
1 Ibyo ku Ngoma 19:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abagabo b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, bitegura kurwana n’Abasiriya.+ 11 Ingabo zisigaye azishinga* umuvandimwe we Abishayi+ ngo zitegure kurwana n’Abamoni. 12 Nuko aramubwira ati: “Abasiriya+ nibandusha imbaraga, uze kuntabara. Ariko nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndaza ngutabare. 13 Reka tube intwari+ ku rugamba turwanirire abantu bacu n’imijyi y’Imana yacu. Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye.”
-