-
Abacamanza 9:50-53Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
50 Hanyuma Abimeleki ajya i Tebesi, na ho arahatera arahafata. 51 Muri uwo mujyi hagati hari umunara ukomeye. Nuko abagabo n’abagore bose hamwe n’abayobozi bose bo muri uwo mujyi bahungira muri uwo munara, barangije barawukinga, barazamuka bajya ku gisenge cyawo. 52 Abimeleki ajya aho uwo munara uri arawutera maze ajya ku marembo yawo kugira ngo awutwike. 53 Nuko umugore umwe atera Abimeleki ingasire* mu mutwe, amumena agahanga.+
-