-
1 Samweli 13:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Samweli abwira Sawuli ati: “Ibyo wakoze nta bwenge burimo. Ntiwumviye itegeko Yehova Imana yawe yagutegetse.+ Iyo uryumvira Yehova yari kuzatuma ubwami bwawe bukomeza gutegeka muri Isirayeli iteka ryose. 14 Ariko noneho ubwami bwawe buzamara igihe gito.+ Yehova azashaka umuntu ukora ibyo ashaka+ kandi Yehova azamuha inshingano yo kuyobora abantu be,+ kuko utumviye ibyo Yehova yagutegetse.”+
-
-
1 Samweli 15:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Ariko Samweli abwira Sawuli ati: “Sinjyana nawe kubera ko wanze kumvira ibyo Yehova yagutegetse kandi Yehova akaba adashaka ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+
-
-
1 Samweli 15:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+
-