-
2 Samweli 12:15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 Nuko Natani asubira iwe.
Hanyuma Yehova ateza indwara uwo mwana Dawidi yabyaranye n’umugore wa Uriya.
-
-
2 Samweli 12:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Dawidi abonye abagaragu be bongorerana, amenya ko wa mwana yapfuye. Arababaza ati: “Mbese wa mwana yapfuye?” Baramusubiza bati: “Yapfuye.”
-
-
2 Samweli 13:10-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Amunoni abwira Tamari ati: “Ibyo biryo* binzanire mu cyumba maze ubingaburire.” Tamari afata twa tugati yari yakoze, adushyira musaza we Amunoni mu cyumba. 11 Amwegereye ngo atumuhe arye, Amunoni ahita amufata. Aramubwira ati: “Ngwino turyamane mushiki wanjye.” 12 Icyakora Tamari aramubwira ati: “Oya musaza wanjye! Winkoza isoni. Ibintu nk’ibyo nta ho byabaye muri Isirayeli.+ Wikora amahano nk’ayo!+ 13 Urumva nabaho nte n’icyo kimwaro? Kandi nawe waba wisebeje cyane muri Isirayeli! Ndakwinginze, genda ubibwire umwami kuko atazakunyima.” 14 Ariko yanga kumwumva, ahubwo amurusha imbaraga, amufata ku ngufu, amukoza isoni. 15 Kuva icyo gihe Amunoni yanga Tamari cyane. Urwango yamwanze rwarutaga urukundo yari yaramukunze. Nuko Amunoni aramubwira ati: “Haguruka! Genda va hano!”
-