-
Imigani 10:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Umuntu uhisha urwango avuga ibinyoma,+
Kandi umuntu ukwirakwiza amagambo yo gusebanya ntagira ubwenge.
-
-
Imigani 26:24-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Umuntu wanga abandi, abihisha akoresheje amagambo ye,
Ariko muri we aba ari umuriganya.
25 Nubwo aba avuga utugambo twiza,
Ntukamwizere kuko mu mutima we haba harimo ibintu birindwi bibi cyane.
26 Nubwo uburiganya bwe buhisha urwango afite,
Ububi bwe buzahishurirwa mu bantu benshi.
-