-
2 Samweli 19:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Igihe yari aje* i Yerusalemu kwakira umwami, umwami yaramubajije ati: “Mefiboshe, kuki utaje ngo tujyane?” 26 Aramusubiza ati: “Mwami databuja, umugaragu wanjye+ ni we wambeshye. Kubera ko njye umugaragu wawe namugaye, nari navuze nti: ‘nimuntegurire indogobe muyishyireho ibyo kwicaraho njyane n’umwami.’+ 27 Ariko mwami databuja, umugaragu wanjye yarambeshyeye.+ Icyakora mwami databuja, umeze nk’umumarayika w’Imana y’ukuri. None ukore icyo ubona ko gikwiriye.
-