ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 24:6, 7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Abwira ingabo ze ati: “Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinagombye gukorera umwami wanjye ikintu nk’iki, kuko ari uwo Yehova yasutseho amavuta. Yehova ntiyakwishimira ko ngirira nabi uwo yasutseho amavuta.”+ 7 Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira nabi Sawuli. Nuko Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo akomeza urugendo.

  • 1 Samweli 26:9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati: “Ntumwice, kuko nta muntu wagirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta+ ngo akomeze kuba umwere.”+

  • 1 Samweli 26:11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 11 Nkurikije uko Yehova abona ibintu, sinshobora kugirira nabi uwo Yehova yasutseho amavuta.+ Ahubwo fata icumu rishinze ku musego we n’icyo anyweramo amazi tugende.”

  • Zab. 3:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi cyane?+

      Kuki hari abantu benshi biyemeje kundwanya?+

       2 Hari benshi bavuga ibyanjye

      Bagira bati: “Imana ntizamukiza.”+ (Sela)*

  • Zab. 7:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Yehova Mana yanjye, ni wowe nahungiyeho.+

      Ntabara unkize abantoteza bose.+

  • Zab. 71:10, 11
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Abanzi banjye bavuga amagambo bandwanya,

      N’abashaka kunyica bakagambana,+

      11 Bagira bati: “Imana yaramutaye.

      Nimumukurikire mumufate kuko atagira umutabara.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze