-
2 Samweli 19:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Ariko Dawidi aravuga ati: “Mwa bahungu ba Seruya mwe,+ kuki mushaka kwivanga muri iki kibazo, mugakora ibyo ntashaka? Ese uyu munsi hari umuntu ukwiriye kwicwa muri Isirayeli? Uyu munsi nongeye kuba umwami wa Isirayeli. Ese mwibwira ko ntabizi?”
-
-
1 Abami 2:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 “Nanone, uzi neza ibyo Yowabu umuhungu wa Seruya yankoreye. Yishe abagaba b’ingabo babiri ba Isirayeli, ari bo Abuneri+ umuhungu wa Neri na Amasa+ umuhungu wa Yeteri. Yamennye amaraso yabo+ mu gihe cy’amahoro nk’aho ari mu gihe cy’intambara, ashyira amaraso y’intambara ku mukandara we no ku nkweto yari yambaye.
-