-
1 Samweli 17:50Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
50 Uko ni ko Dawidi yatsinze uwo Mufilisitiya akamwica, akoresheje umuhumetso n’ibuye nubwo nta nkota yari afite.+
-
-
1 Samweli 18:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abagore babaga baje muri ibyo birori bararirimbaga bati:
“Sawuli yishe abantu ibihumbi,
Dawidi yica abantu ibihumbi mirongo.”+
-
-
1 Samweli 19:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Intambara yongera gutera, Dawidi ajya kurwana n’Abafilisitiya, yica benshi cyane, baramuhunga.
-
-
2 Samweli 10:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Ariko Abasiriya bahunga Abisirayeli. Dawidi yica Abasiriya 700 bagendera ku magare y’intambara n’abandi 40.000 bagendera ku mafarashi. Nanone yiciye aho+ Shobaki umugaba w’ingabo zabo.
-