-
2 Samweli 9:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Umwami aramubaza ati: “Ese haba hari umuntu n’umwe wo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka nk’uko Imana ibidusaba?” Siba asubiza umwami ati: “Hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+ 4 Umwami aramubaza ati: “Aba he?” Siba asubiza umwami ati: “Aba i Lodebari kwa Makiri+ umuhungu wa Amiyeli.”
5 Umwami Dawidi ahita yohereza abantu bajya kumuzana, bamukura i Lodebari kwa Makiri umuhungu wa Amiyeli.
-