-
2 Samweli 21:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko Umwami afata abahungu babiri Risipa+ umukobwa wa Ayiya yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arumoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu Mikali*+ umukobwa wa Sawuli yari yarabyaranye na Aduriyeli+ umuhungu wa Barizilayi w’i Mehola. 9 Yabahaye Abagibeyoni bamanika imirambo yabo ku musozi imbere ya Yehova,+ bose uko ari barindwi bapfira hamwe. Bishwe mu minsi ya mbere yo gusarura imyaka, igihe bari batangiye gusarura ingano.* 10 Nuko Risipa+ umukobwa wa Ayiya afata ikigunira agisasa ku rutare. Uhereye igihe batangiraga gusarura kugeza igihe imvura yatangiriye kugwa kuri iyo mirambo, ntiyigeze yemera ko ibisiga byo mu kirere bigwa ku mirambo yabo ku manywa cyangwa ngo nijoro inyamaswa ziyegere.
11 Dawidi aza kumenya ibyo Risipa umukobwa wa Ayiya, umugore* wa Sawuli yakoze.
-