ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 18:7-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  7 Nuko isi itangira kunyeganyega,+

      Imisozi irahungabana,

      Kandi ikomeza gutigita, kubera ko wari warakaye.+

       8 Wararakaye cyane mu mazuru yawe havamo umwotsi,

      No mu kanwa kawe havamo umuriro utwika,+

      Kandi imbere yawe haturuka amakara yaka cyane.

       9 Mana wigije hasi ijuru maze uramanuka,+

      Kandi umwijima mwinshi cyane wari munsi y’ibirenge byawe.+

      10 Waje uguruka ugendera ku mukerubi,+

      Uza wihuta cyane uri ku mababa y’umumarayika.*+

      11 Wihishe mu mwijima,+

      Uwizengurutsaho, uwugira nk’aho kugama,

      Hari ibicu bifatanye kandi byijimye, byuzuye amazi.+

      12 Mu mucyo wari imbere yawe,

      Hari hari urubura n’amakara biri kunyura mu bicu.

  • Zab. 77:18
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Urusaku rw’inkuba wahindishije+ rwari rumeze nk’urw’inziga z’amagare.

      Imirabyo yamuritse ku isi,+

      Isi irivumbagatanya kandi iratigita.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze