-
Zab. 18:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Hanyuma utangira kuvuga mu ijwi rihinda nk’inkuba uri mu ijuru.+
Yehova Mana Isumbabyose, wumvikanishije ijwi ryawe,+
Kandi hagwa urubura n’amakara yaka cyane.
14 Warashe imyambi ku banzi banjye urabatatanya.+
Wabateje imirabyo maze bayoberwa icyo bakora.+
15 Yehova, imigezi yarakamye,+
Fondasiyo z’isi ziragaragara,
Bitewe no gucyaha kwawe n’uburakari bwawe bwinshi.+
16 Warambuye ukuboko kwawe uri mu ijuru uramfata,
Unkura mu mazi maremare.+
-