ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 13:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Ariko noneho ubwami bwawe buzamara igihe gito.+ Yehova azashaka umuntu ukora ibyo ashaka+ kandi Yehova azamuha inshingano yo kuyobora abantu be,+ kuko utumviye ibyo Yehova yagutegetse.”+

  • 1 Samweli 15:27, 28
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 Samweli ashatse kugenda, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika. 28 Samweli aramubwira ati: “Uyu munsi Yehova agukuye ku bwami bwa Isirayeli kandi azabuha mugenzi wawe ubukwiriye kukurusha.+

  • 1 Samweli 16:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 16 Nyuma yaho Yehova abwira Samweli ati: “Uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari,+ ko njyewe ntagishaka ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli?+ Fata ihembe ushyiremo amavuta+ ugende. Ngiye kukohereza kwa Yesayi+ w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be natoranyijemo uzaba umwami.”+

  • 1 Samweli 16:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho bakuru be babireba. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova utuma Dawidi agira imbaraga.+ Nyuma yaho Samweli asubira i Rama.+

  • Zab. 89:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  3 “Waravuze uti: ‘nagiranye isezerano n’uwo natoranyije.’+

      Kandi narahiye umugaragu wanjye Dawidi nti:+

  • Zab. 89:20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Nabonye umugaragu wanjye Dawidi,+

      Kandi namusutseho amavuta yanjye yera.+

  • Zab. 132:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Aho ni ho nzahera Dawidi imbaraga nyinshi.

      Nateganyije aho uwo nasutseho amavuta azakomoka.*+

  • Ibyakozwe 13:22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Imaze kumuvanaho, yabahaye Dawidi ngo abe umwami.+ Uwo yamuvuzeho igira iti: ‘nabonye Dawidi umuhungu wa Yesayi.+ Ni umuntu ukora ibyo nshaka.*+ Ni we uzakora ibyo nifuza byose.’

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze