-
Kubara 16:46, 47Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 Hanyuma Mose abwira Aroni ati: “Fata igikoresho cyawe cyo gutwikiraho umubavu, ushyireho amakara yaka ukuye ku gicaniro,+ ushyireho n’umubavu, wihute ujye mu Bisirayeli utwike umubavu, kugira ngo bababarirwe,+ kuko Yehova yarakaye akabateza icyorezo.” 47 Aroni ahita afata igikoresho cyo gutwikiraho umubavu nk’uko Mose abimubwiye, arirukanka ajya mu Bisirayeli, ahageze asanga icyorezo cyatangiye kwica abantu. Nuko ashyira umubavu kuri icyo gikoresho cyo gutwikiraho umubavu, arawutwika kugira ngo abantu bababarirwe.
-
-
Kubara 25:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Akurikira uwo Mwisirayeli n’uwo mugore mu ihema, abatera icumu rirabahinguranya bombi. Rihinguranya uwo mugabo w’Umwisirayeli, kandi rinyura mu myanya ndangagitsina y’uwo mugore. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisirayeli gihita gihagarara.+
-