14 Nuko bashyingura amagufwa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we i Sela+ mu gihugu cy’abakomoka kuri Benyamini, aho bashyinguye papa we Kishi.+ Bakora ibintu byose Dawidi yabategetse, hanyuma Imana ibona kumva amasengesho bavuze basabira igihugu.+
13 Yakomeje gusenga Imana, yemera ibyo ayisabye, isubiza isengesho rye, imusubiza ku butegetsi i Yerusalemu.+ Hanyuma Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri.+