-
2 Ibyo ku Ngoma 1:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Salomo n’abo bantu bose bajya ahantu hirengeye i Gibeyoni+ kuko ari ho hari ihema ryo guhuriramo n’Imana y’ukuri, Mose umugaragu wa Yehova yari yarakoreye mu butayu. 4 Icyakora Dawidi yari yarakuye Isanduku y’Imana y’ukuri i Kiriyati-yeyarimu+ ayijyana aho yari yarayiteguriye, kuko yari yarayishingiye ihema i Yerusalemu.+ 5 Igicaniro cy’umuringa+ Besaleli+ umuhungu wa Uri, umuhungu wa Huri yari yaracuze, cyari cyarashyizwe imbere y’ihema rya Yehova. Salomo n’abantu bose basengeraga imbere yacyo. 6 Nuko Salomo atambira Yehova ibitambo 1.000 bitwikwa n’umuriro, abitambira ku gicaniro cy’umuringa+ cyari imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-