-
2 Ibyo ku Ngoma 1:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Muri iryo joro Imana yabonekeye Salomo, iramubwira iti: “Ni iki wifuza ko nguha?”+ 8 Salomo asubiza Imana ati: “Wagaragarije urukundo rwinshi rudahemuka umugaragu wawe, ari we papa wanjye Dawidi+ kandi wangize umwami ngo musimbure.+ 9 None rero Yehova Mana, usohoze isezerano wahaye papa wanjye Dawidi,+ kuko ari wowe wangize umwami w’aba bantu banganya ubwinshi n’umukungugu wo hasi.+ 10 Umpe ubwenge n’ubumenyi+ kugira ngo nshobore kuyobora aba bantu. None se ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batya?”+
-