-
1 Abami 1:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Jya kureba umwami Dawidi umubwire uti: ‘ese mwami databuja, si wowe wandahiriye njye umuja wawe uti: “umuhungu wawe Salomo ni we uzansimbura akaba umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami”?+ None se kuki Adoniya ari we wabaye umwami?’
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 22:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Icyakora ugiye kubyara umuhungu+ kandi azaba umunyamahoro. Nzatuma agira amahoro impande zose kandi murinde abanzi be.+ Ni yo mpamvu azitwa Salomo,*+ kandi mu gihe cye nzatuma Isirayeli igira amahoro n’umutuzo.+ 10 Ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.+ Azambera umwana nanjye mubere umubyeyi.+ Nzakomeza intebe ye y’ubwami muri Isirayeli kugeza iteka ryose.’+
-