9 Ayo mazu yose yari yubakishijwe amabuye ahenze cyane,+ yaconzwe kandi agasatuzwa inkero hakurikijwe ibipimo. Ni yo bubakishije imbere n’inyuma, kuva kuri fondasiyo kugera hejuru kandi ni yo yari yubatse no hanze kugeza ku rugo runini.+
2 Nuko Dawidi ategeka ko bahuriza hamwe abanyamahanga+ babaga mu gihugu cya Isirayeli, abaha akazi ko kumena amabuye yo kubakisha inzu y’Imana y’ukuri+ no kuyaconga.