-
2 Ibyo ku Ngoma 3:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Nuko akora ibishushanyo bibiri by’abakerubi abishyira mu cyumba cy’Ahera Cyane cy’iyo nzu, abiyagirizaho zahabu.+ 11 Amababa y’abo bakerubi+ yose yari afite uburebure bwa metero 9.* Ibaba rimwe ryari rifite metero 2 na santimetero 50* kandi ryakoraga ku rukuta rumwe rw’inzu, irindi baba rifite metero 2 na santimetero 50 rigakora ku ibaba ry’undi mukerubi. 12 Ibaba ry’undi mukerubi ryari rifite metero 2 na santimetero 50 ryakoraga ku rundi rukuta rw’inzu, irindi baba rya metero 2 na santimetero 50 rigakora ku ibaba ry’umukerubi wa mbere. 13 Amababa y’abo bakerubi bombi arambuye yari afite uburebure bwa metero icyenda,* kandi bari bahagaze bareba Ahera.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 5:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Ubwo rero amababa y’abo bakerubi yari arambuye hejuru y’aho Isanduku yari iri, ku buryo batwikiraga Isanduku n’imijishi yayo.+
-