-
2 Abami 25:17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani,*+ naho umutwe w’iyo nkingi ukozwe mu muringa, ufite ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 50.* Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi, byose byari bikozwe mu muringa.+ Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze ityo ku rushundura rwayo.
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 3:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nanone acura utunyururu tumeze nk’umukufi adushyira ku mitwe y’izo nkingi, acura n’amakomamanga* 100 ayashyira kuri utwo tunyururu.
-
-
Yeremiya 52:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Inkingi yari ifite umutwe ukozwe mu muringa kandi ubuhagarike bw’umutwe w’inkingi bwari metero ebyiri.*+ Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi byose byari bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze gutyo, ifite n’amakomamanga. 23 Mu mpande za buri mutwe hariho amakomamanga 96, buri rushundura rwari ruzengurutse umutwe rukaba rwariho amakomamanga 100.+
-