-
2 Samweli 8:10-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 (Hahoraga intambara hagati ya Hadadezeri na Toyi). Nuko Toyi atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda. Yoramu yashyiriye Dawidi ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu n’ibikozwe mu muringa. 11 Ibyo bintu Umwami Dawidi yabituye Yehova nk’uko yari yaramutuye ifeza na zahabu yari yarakuye mu bihugu byose yatsinze.+ 12 Ibyo bihugu ni Siriya, Mowabu,+ igihugu cy’Abamoni, igihugu cy’Abafilisitiya+ n’igihugu cy’Abamaleki.+ Yamutuye n’ibyo yatse Hadadezeri+ umuhungu wa Rehobu, umwami w’i Soba.
-