-
2 Ibyo ku Ngoma 6:28-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Mu gihugu nihatera inzara,+ icyorezo,+ imyaka yo mu murima ikuma cyangwa ikazaho uruhumbu,+ cyangwa hagatera inzige,*+ cyangwa abanzi b’abagaragu bawe bakabagotera mu mijyi yabo,+ cyangwa hagatera ikindi cyorezo, cyangwa indwara iyo ari yo yose,+ 29 umuntu uwo ari we wese cyangwa abantu bawe ari bo Bisirayeli, bagasenga+ bagutakira, kuko buri wese azi agahinda ko mu mutima we,+ bakarambura amaboko yabo bayerekeje kuri iyi nzu,+ 30 uzumve uri mu ijuru aho uba,+ ubababarire+ kandi witure buri wese ukurikije ibyo yakoze, kuko uzi umutima we (ni wowe wenyine uzi neza imitima y’abantu),+ 31 kugira ngo bagutinye maze bajye bakora ibyo ubasaba igihe cyose bazaba bari mu gihugu wahaye ba sogokuruza.
-