-
Abalewi 18:28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 Ibyo bizatuma mutacyirukanwamo muzira ko mwacyanduje nk’uko abagituyemo mbere yanyu bacyirukanywemo.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+
-
-
2 Abami 17:22, 23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Abisirayeli bakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu yakoze.+ Ntibigeze babireka, 23 kugeza igihe Yehova yabirukaniye mu gihugu nk’uko yari yarabivuze akoresheje abagaragu be bose b’abahanuzi.+ Uko ni ko Abisirayeli bajyanywe mu gihugu cy’Abashuri ku ngufu,+ akaba ari na ho bakiri kugeza uyu munsi.*
-
-
Zab. 89:30-32Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Abana be nibareka kunyumvira,
Ntibakurikize amategeko yanjye,
31 Bakarenga ku mabwiriza yanjye,
Kandi ntibumvire ibyo nabategetse,
32 Nzafata inkoni mbahanire kutumvira kwabo,+
Mbakubite mbaziza ikosa ryabo.
-