-
2 Ibyo ku Ngoma 8:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Abaheti, Abamori, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi+ bari barasigaye bose ariko atari Abisirayeli,+ 8 ni ukuvuga abari barabakomotseho bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batarimbuye,+ Salomo yabagize abacakara bakora imirimo y’agahato kugeza n’uyu munsi.*+ 9 Icyakora nta n’umwe mu Bisirayeli Salomo yagize umugaragu wo gukora imirimo ye,+ ahubwo bari abasirikare be, abayobozi bakuru b’ingabo ze, abayobozi b’abagendera ku magare ye y’intambara n’abayobozi b’abagendera ku mafarashi ye.+ 10 Abakuru b’abari bahagarariye imirimo y’Umwami Salomo bari 250. Abo ni bo bayoboraga abakoraga imirimo.+
-