-
2 Ibyo ku Ngoma 9:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Umwamikazi w’i Sheba+ yumva uko Salomo yamamaye, nuko aza kumubaza* ibibazo* bikomeye. Yaje aherekejwe n’abantu benshi cyane, azana ingamiya zihetse amavuta ahumura, azana na zahabu nyinshi cyane+ n’amabuye y’agaciro. Yinjira kwa Salomo amubwira ibyari bimuri ku mutima byose.+ 2 Salomo amusubiza ibibazo byose yamubajije. Nta kintu na kimwe Salomo yananiwe gusubiza.
-