-
2 Ibyo ku Ngoma 9:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nanone umwami yakoze intebe y’ubwami nini mu mahembe y’inzovu, ayisigaho zahabu itavangiye.+ 18 Iyo ntebe yari ifite esikariye esheshatu zigana aho bicara kandi yari ifite akantu bakandagiraho gakozwe muri zahabu. Ku mpande zombi z’iyo ntebe hari aho bashyira amaboko kandi kuri buri ruhande hari igishushanyo cy’intare.+ 19 Kuri izo esikariye esheshatu hari ibishushanyo 12 by’intare,+ kimwe kuri buri mpera ya esikariye. Nta bundi bwami bwari bwarigeze bukora intebe nk’iyo.
-