-
1 Abami 3:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 nzaguha ibyo unsabye.+ Nzaguha ubwenge no gushishoza,*+ ku buryo uzaba utandukanye n’abantu bose babayeho mbere yawe kandi no mu bazabaho nyuma yawe nta n’umwe uzaba ameze nkawe.+ 13 Uretse n’ibyo, nzaguha n’ibyo utansabye,+ nguhe ubukire n’icyubahiro,+ ku buryo nta mwami n’umwe uzamera nkawe igihe cyose uzaba ukiriho.*+
-
-
2 Ibyo ku Ngoma 9:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Umwami Salomo yarushaga ubukire n’ubwenge abandi bami bose bo ku isi.+ 23 Abami bo ku isi bose bashakaga uko babonana na Salomo kugira ngo bumve ubwenge Imana y’ukuri yamuhaye.+ 24 Uwazaga wese yazanaga impano, ni ukuvuga ibintu bikozwe mu ifeza, ibikozwe muri zahabu, imyenda,+ intwaro, amavuta ahumura neza, amafarashi n’inyumbu.* Uko ni ko buri mwaka byagendaga.
-