30 Ahabu umuhungu wa Omuri yakoze ibikorwa Yehova yanga, arusha abami bamubanjirije bose.+ 31 Uretse no kuba yarakoze ibyaha nk’ibyo Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati yakoze, yarenzeho ashaka Yezebeli+ umukobwa wa Etibayali umwami w’i Sidoni,+ maze atangira gukorera Bayali+ no kuyunamira.