-
2 Abami 17:21-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Yatumye Isirayeli idakomeza kuyoborwa n’abo mu muryango wa Dawidi maze Abisirayeli bishyiriraho Yerobowamu umuhungu wa Nebati, ngo ababere umwami.+ Ariko Yerobowamu yatandukanyije Abisirayeli na Yehova, atuma bakora icyaha gikomeye. 22 Abisirayeli bakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu yakoze.+ Ntibigeze babireka, 23 kugeza igihe Yehova yabirukaniye mu gihugu nk’uko yari yarabivuze akoresheje abagaragu be bose b’abahanuzi.+ Uko ni ko Abisirayeli bajyanywe mu gihugu cy’Abashuri ku ngufu,+ akaba ari na ho bakiri kugeza uyu munsi.*
-